Impamvu Shallipopi  yaretse Hip Hop akayoboka Amapiyano

Impamvu Shallipopi yaretse Hip Hop akayoboka Amapiyano

 May 9, 2026 - 19:02

Umuhanzi wo muri Nigeria, Shallipopi yatangaje ko impamvu nyamukuru yatumye ava mu njyana ya Hip Hop akinjira cyane mu y'Amapiano, ari uko ari yo imwinjiriza amafaranga menshi mu muziki we.

Uyu muhanzi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru 'Afrobeats Intelligence', aho yavuze ko mbere yari azwi cyane nk’icyamamare mu njyana ya Hip Hop, ndetse ko ari yo yakundaga gukora kurusha ibindi mu muziki.

Shallipopi yavuze ko nubwo yakundaga Hip Hop kuva kera, byamugoraga kubona amafaranga ahagije muri iyo njyana bitewe n’uko abakunzi b’umuziki muri Nigeria badashyigikira cyane abaraperi nk’uko bashyigikira abandi bahanzi bakora injyana zigezweho zirimo Amapiano na Afrobeats.

Yagize ati: “Maze igihe kinini ndi umuraperi. Ndi trap star. Ariko banshyize muri Amapiano. Amapiano niyo izana ibiryo ku meza, rero tugomba kuyikora.”

Ibi Shallipopi abitangaje mu gihe Amapiano akomeje kuba imwe mu njyana zikunzwe cyane muri Afurika no ku Isi, aho abahanzi benshi bayihindukiriye kubera uburyo ikundwa cyane ndetse ikaba ininjiza amafaranga menshi binyuze mu bitaramo no ku mbuga zicururizwaho umuziki.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien