Impaka zabaye nyinshi ku bufasha Davido yahaye imfubyi

Impaka zabaye nyinshi ku bufasha Davido yahaye imfubyi

 Feb 20, 2024 - 21:51

Nyuma y'uko umuhanzi Davido we n'umuryango w'abagiraneza yashinze batanze amafaranga yo gufasha imfubyi muri Nigeria, impaka zabaye nyinshi ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bamunenga abandi bamusingiza.

Impaka z'urudaca zadutse ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y'uko David Adeleke uzwi ku izina rya Davido mu muziki wa Nigeria we n'umuryango w'ubugiraneza yashinze wa David Adeleke Foundation (DAF) batanze inkunga ku bana b'imfubyi muri Nigeria.

Iyi n'inkunga ingana na Miliyoni 300 z'ama-Naira, aho aya arenga Miliyoni 250 z'amanyarwanda. Mu butumwa uyu muhanzi yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Kabiri, yahamije ko ayo mafaranga ayatanze ku mfubyi zo muri Nigeria nk'umusanzu we ngarukamwaka  ku gihugu cye.

Davido akomeje kunegwa nyuma yo gutanga inkunga ariko akabishyira mu itangazamakuru

Icyakora rero, nyuma yo gutangaza iyi nkunga, impaka zabaye nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bibaza aho igikorwa cy'ubugiraneza gihurira no kwirirwa ubitangaza kuri interiniti. Bamwe bifashishaga ya magambo yo muri bibiliya agira ati " Icyo akaboko kawe ku iburyo gatanze, ak'ibumoso ntikakabimenye."

Bamwe barenze kuri ibyo, bagaragaza ko ayo mafaranga uyu muhanzi yatanze we n'umuryango we ari make cyane ugereranyije n'ayo bafite. Nubwo ibi byose bivugwa, gutanga amafaranga kwa Davido mu bikorwa nk'ibi, ntabwo ari ibya none. Mu 2021 yatanze Miliyoni 250 z'ama-Naira, ndetse no mu 2022 atanga Miliyoni 237.