Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda Edrisah Musuuza amazina nyakuri ya Eddy Kenzo, yatangaje ko ubwumvikane buke hagati ye na Bobi Wine bwatangiye kera ubwo Wine yari bosi we mu nzu itunganya umuziki ya Firebase.
Eddy Kenzo ati " Ubwumvikane buke hagati yange na Wine bwatangiye ubwo nari muri Firebase. Ubwo bwumvikane buke ni nabwo bwatumye mbasezera ndigendera. Ntabwo navuyemo kubera nari mubi, ahubwo nicyo cyabiteye."

Ihangana rya Bobi Wine na Eddy Kenzo si irya none
Akaba yarakomeje atangaza ko yavuyemo mu buryo bwo kwirengera ubwe kandi ngo kuba yaravuze muri Lebal ya Bobi Wine ntibimubuza ku mwubaha.
Ati " Bobi Wine ndamwubaha, ariko ntabwo mutinya. Hari itandukaniro hagati yo kubaha umuntu no kumutinya. Ntinya Imana yonyine ariko nubaha ikiremwamuntu. Nubaha abantu kandi nkatinya Imana."
Kenzo akaba yaratangaje ko ntakibazo afitanye na Bobi Wine kandi ngo nta nishyari amufiteye.
Uko Eddy Kenzo yahuye na Bobi Wine
Hagati aho, Kenzo na Wine bakaba barahuye bwa mbere ubwo bahuriraga mu gitaramo i Kampala bose bari batumiwemo.
Nyuma y'igitaramo Kenzo yatangaje ko ngo inshuti ze zamubwiye ko Bobi Wine yavuze ko yaririmbye neza.

Eddy Kenzo yamaze amezi 3 ajya kureba Bobi Wine batarahura
Eddy Kenzo ati " Natangiye kuririmba muri 2007,ari nabwo nasohoraga indirimbo yakunzwe Tuteese. Igihe kimwe narindi ku rubyiniro muri Wallet Pub ho muri Kabuusu i Kampala, nibwo baje kubwira ko Bobi Wine yakunze uburyo ndirimbamo, gusa sinzi niba icyo gihe barambwije ukuri."
Akaba yarakomeje atangaza ko nyuma aribwo yapanze kujya guhura nawe gusa ngo yamaze amezi atatu ajya kuri studio ye batari bahura, ahubwo ngo mu buryo atari yiteguye yahuye na n'umuvandimwe we Mikie Wine nawe w'umuhanzi banakorana indirimbo.

Mike Wine umuvandimwe wa Bobi Wine yagize uruhare mu guhuza Eddy Kenzo n'umuvandimwe we
Nyuma yuko Mike Wine na Eddy Kenzo bakoze indirimbo, yaje gukundwa maze ngo umunsi umwe Bobi Wine ayumvishe abaza umuvandimwe we uwo muntu amubwire ko ari Eddy Kenzo ndetse indirimbo arayinkunda birangira banahuye baramenyana ajya no muri studio ye.
Muri rusange Eddy Kenzo yemeza ko ubundi nta kibazo gikomeye kiri hagati ye na Bobi Wine cyatuma badakorana, ariko ngo byaje guhuhuka ubwo Kenzo yatorwaga ngo ayobore ihuriro ry'Abahanzi muri Uganda
