Ikibazo cy’abahanzi batishyurwa ku bihangano byabo kigiye gusubirwamo

Ikibazo cy’abahanzi batishyurwa ku bihangano byabo kigiye gusubirwamo

 Apr 28, 2024 - 16:10

Nyuma y’uko mu minsi yashize abahanzi bagaragaje ikibazo cy’uko bakora ibihangano bashoye amafaranga menshi ariko bigakoreshwa n’abantu mu nyungu zabo bwite nyamara abahanzi ntibagire icyo babona, kuri ubu abafite mu nshingano abahanzi n’ibijyanye n’umutungo bwite mu by’ubwenge bagiye kongera kubikurikirana.

Ku wa 26 Mata 2024 ubwo hizihizwaga umunsi wahariwe umutungo mu by’ubwenge, abahanzi mu ngeri zitandukanye bongeye kugaragaza ko babangamirwa no kuba umuhanzi akora igihangano yashoyemo amafaranga menshi ariko ntagire icyo akuramo, kandi ugasanga ku ruhande hari ababikoresha ku buntu bagakuramo n’inyungu ihambaye.

Benshi mu bahanzi bagaragaza ko iki ari ikibazo kibabangamira mu iterambere ryabo kuko bisa n’ibyananiranye nyamara bakagombye kubyitaho hagakurikizwa amategeko nk’uko ateganywa n’urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere, RDB ko umuhanzi aba agomba kwishyurwa n’uwakoresheje igihangano cye nta bubasha yabiherewe na nyiracyo.

Umuhanzi Senderi wari witabiriye uyu munsi yagaragaje ko biteye isoni kubona umuhanzi amara hafi imyaka 30 akora ariko ugasanga nta kintu yagezeho kuko ibihangano bye bikoreshwa ku buntu we ntagire icyo akuramo nyamara leta ntigire icyo ibivugaho dore ko hari n’itegeko rirengera abahanzi ko bakagombye kwishyurwa.

Ushinzwe kurebera inyungu z’abahanzi mu bijyanye n’umutungo bwite mu by’ubwenge, Kajangwe John ku bufatanye na Minisiteri ishinzwe umuco n’iterambere ry’abahanzi, yatanze ikizere ku bahanzi ko bagiye kongera kubura iki kibazo hakarebwa uko abahanzi bajya babona inyungu ku bihangano byabo, ku buryo bajya babasha gutungwa na byo yaba bakiriho cyangwa se batakiriho bigatunga imiryango yabo, bikajya bishyirwa ahantu ku buryo uzajya abikenera akabyishyurira.

Gusa ku rundi ruhande usanga hari abandi bahanzi bavuga ko ibi atari cyo kibazo gituma umuhanzi adatera imbere, ahubwo byose biterwa n’abashoramari bake bari mu muziki w’u Rwanda, bagasanga ikihutirwa cyane byaba ari uko haboneka abashoramari bashora mu muziki ibindi byazikora.

Senderi yagaragaje ko biteye isoni kubona umuhanzi amara igihe kinini mu muziki ariko ntacyo akuramo