Ikibazo cya Harmonize na Ibraah cyamaze kugera muri BASATA

Ikibazo cya Harmonize na Ibraah cyamaze kugera muri BASATA

 May 12, 2025 - 15:35

Nyuma y'uko bombi bahamagawe ngo batange ibisobanuro, umuyobozi w’ishami ry’amategeko mu Nama y’Igihugu y’Ubuhanzi muri Tanzania (BASATA), Christopher Kamugisha, yatangaje ko bumvise ibisobanuro by’impande zombi ku bijyanye n’ikibazo cya Harmonize na Ibraah.

Kamugisha aganira n’abanyamakuru ku biro bya BASATA, yavuze ko Harmonize yari ahagarariwe n’umwunganizi we mu gihe Ibraah we yari yazanye n’umwunganizi we, ndetse bemeranyije kugaruka ku biro bya BASATA ku wa Gatatu, tariki ya 14 Gicurasi 2025 mu gitondo kugira ngo bisobanure.

Kamugisha yagize ati:“Twashoboye kuvugana n’impande zombi, Harmonize na Ibraah, ariko twateguye guhura ku wa Gatatu kugira ngo abahanzi bose twahamagaye bazagarukane n’abavoka babo.

Kamugisha, utavuze ibyo baganiriye mu nama y’uyu munsi, yakomeje agira ati:“Harmonize ntabwo yaje uyu munsi, yari ahagarariwe n’umwunganizi we mu gihe Ibraah yazanye n’umwunganizi we.”

Ni mu gihe BASATA yari yahamagaye Harmonize na Ibraah uyu munsi, ku wa Mbere, tariki ya 12 Gicurasi 2025, nyuma y’iminsi Ibraah avuze ko ashaka kuva muri label ya Konde Music ariko afite ikibazo kubera indishyi asabwa kwishyura, ingana na miliyari imwe y’amashilingi ya Tanzania.

Ibraah amaze kubitangaza, byateje amakimbirane hagati ye na Harmonize, ndetse ejo, ku ya 11 Gicurasi 2025, Konde Gang Music Worldwide yasohoye itangazo rihagarika Ibraah gukora no kwitabira ibikorwa byose bya muzika kugera igihe ikibazo cyo kuva muri iyi label gikemutse.

Harmonize na Ibraah basabwe kugaruka muri BASATA ku wa Gatatu w'iki cyumweru