Icyo Jimmy Gatete asaba urubyiruko n'abakunzi ba siporo muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30

Icyo Jimmy Gatete asaba urubyiruko n'abakunzi ba siporo muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30

 Apr 11, 2024 - 12:05

Jimmy Gatete wahoze ari rutahizamu w'ikipe y'igihugu, yagize icyo asaba urubyiruko n'abakunzi ba siporo muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umunyabigwi mu ikipe y’igihugu Amavubi, Jimmy Gatete, yasabye abo mu ruganda rwa siporo ndetse n’urubyiruko muri rusange, gukomeza umwuka wo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uruganda rwa siporo mu Rwanda rwahombye abakinnyi benshi, abatoza, abafana n’abayobozi mu gihe cya Jenoside, gusa Gatete yizera ko siporo yabaye kandi ko ikomeje kuba urufunguzo rwo guhuza no kunga Abanyarwanda.

Uyu mugabo wahoze ari rutahizamu wa Amavubi yagize ati:"Kwibuka ni umwanya wo guha icyubahiro no kwibuka inzirakarenga za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ni igihe kandi cyo gufata mu mugongo abarokotse, no kubahumuriza."

Gatete kandi yasabye urubyiruko kurwanya umuntu uwo ari we wese ugoreka amateka y'u Rwanda, aho yagize ati:”Ku rubyiruko, iki ni cyo gihe cyo kwiga no gusobanukirwa amateka nyayo ya Jenoside, kubera ko abayagoreka bakayihakana ari benshi kandi ni wowe ugomba kubarwanya.”

Ati::"Twatakaje abantu benshi muri siporo kandi siporo yabaye urufunguzo rwo guhuza abantu bityo rero tugomba gukomeza uwo mwuka uzahindura imitekerereze y'abantu bamwe na bamwe bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Gatete wakiniye amakipe nka Rayon Sports, APR FC, Mukura Victory Sport na St Georges yo muri Ethiopia, yasezeye mu mupira w'amaguru mu 2013 maze yinjira mu bucuruzi, 
Ubuakaba aba muri Amerika hamwe n'umugore we hamwe n'abana babo bombi.

Uyu mugabo yibukwa cyane mu ikipe y'igihugu Amavubi, cyane cyane ku gitego yatsinze Ghana giha u Rwanda itike ya mbere kandi imwe rukumbi rufite mu gikombe cya Afurika 2004.

Umupira w'amaguru ni kimwe mu bice byashegeshwe  na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho abasaga 70 bavukijwe ubuzima.

Amakipe yatakaje abakinnyi arimo Mukura, SC Kiyovu, Rayon Sports, Panthère Noire, Etincelles, Gishamvu, Mukungwa, Terminus na Kilo Volte.

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ritegura ibikorwa byo kwibuka buri mwaka mu rwego rwo guha icyubahiro abakinnyi, abatoza, abafana n'abayobozi bishwe mu gihe cya Jenoside.