Ibyo A$AP Rocky yakoreye mu rukiko byatumye akekwaho byinshi

Ibyo A$AP Rocky yakoreye mu rukiko byatumye akekwaho byinshi

 Feb 8, 2025 - 13:19

Urubanza ruregwamo umuraperi A $ AP Rocky rukomeje gushyuha mu rukiko, aho nyuma yo kuburana ku munsi w’ejo byatangiye kuvugwa ko hari ibanga arimo guhisha adashaka ko rijya hanze.

Nk’uko TMZ ibitangaza, mu rubanza yaburanye ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki ya 7 Gashyantare 2025, Rocky yabujije inshuti ye, A $ AP Twelvyy gusubiza ikibazo yari abajijwe n’urukiko.

Abashinjacyaha babajije Twelvyy bamwereka ifoto y’igitanda cya Rocky cyanditseho “AWGE” bamubaza icyo bivuze, ariko mbere yuko Twelvyy asubiza, Rocky arasakusaza ati: “Ntubivuge!”

Ni ibintu byateje akavuyo nyuma y’uko Twelvyy asubiza gusa ati: “Bisobanura AWGE”, bikarakaza umushinjacyaha, wasabye umucamanza kumutegeka kuvugisha ukuri.

Icyakora, Twelvyy yakomeje kwanga hanyuma uwunganira Rocky, Joe Tacopina, asaba ko yagirana ibiganiro n’umucamanza mu muhezo.

Ku bw’amahirww, Rocky yabonye icyo yashakaga kuko Twelvyy atagaragaje ibisobanuro by’izo nyuguti enye, bivugwa ko ari umuryango washinzwe na Rocky mu 2014, ufite itegeko rya mbere ruvuga nta muntu uwubamo ugomba guhishura igisobanuro cyawo.

ASAP Rocky akurikiranyweho ibyaha bibiri, birimo kuba yararashe uwahoze ari inshuti ye na mugenzi we, A$AP Relli bahoranye mu gatsiko ka ASAP Mob.