Ibyari ubushuti magara bitangiye kubyara urwango! Elon Musk yacyuriye Perezida Donald Trump

Ibyari ubushuti magara bitangiye kubyara urwango! Elon Musk yacyuriye Perezida Donald Trump

 Jun 5, 2025 - 22:08

Umuherwe Elon Musk kuri uyu wa Kane yacyuriye Perezida Donald Trump ko yari gutsindwa amatora ya 2024 iyo atamufasha

Mu butumwa bwuje umujinya yashyize kuri X (urubuga rwahoze rwitwa Twitter), Musk yavuze ko Trump agaragaza kuba indashima ku buryo bukabije nyuma y’ibyo yamukoreye.

Ibi bije nyuma y’uko Perezida Trump atangaje ko atishimiye Elon Musk, wahoze ari umujyanama we mukuru, akaba n’uwahoze ayobora Dogecoin. Trump yabwiye abanyamakuru ko Musk afite umujinya kubera ingingo nshya iri mu itegeko ry’ubukungu ryibanda ku bikorwaremezo n’imisoro, aho rigabanya inkunga ya Leta ku modoka zikoresha amashanyarazi.

Musk ntiyatinze gusubiza, avuga ko n’ubwo nta kibazo afite ku kugabanya izo nkunga, adashobora kwemera yashyizwe muri iryo tegeko.

Musk yakomeje yibutsa abantu uruhare rwe muri politiki, agira ati:“Iyo hataba njye, Trump yari gutsindwa amatora, Abademokarate bagafata ubutwgetsi, ndetse Sena ikaba ifite ubwiganze bwa 51 kuri 49 ku ruhande rw’Abarepubulikani.”

Yasoje agira ati:“Ni ukuba indashima agakabya .”

Ibi bivuze ko umubano wari usanzwe uzwi nk’ukomeye hagati ya Trump na Musk ushobora kuba uri mu marembera, mu gihe bombi bari basanzwe bahuriye ku ngingo nyinshi zerekeye ubukungu n’ikoranabuhanga.

Intambara y'amagambo ikomeje gufata indi ntera hagati ya perezida Donald Trump na Elon Musk