Ibya Nicki Minaj bikomeje gufata indi ntera

Ibya Nicki Minaj bikomeje gufata indi ntera

 Dec 27, 2025 - 14:07

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abantu barenga 7,000 banyuze ku rubuga Change.org, bamaze gushyira umukono ku busabe bw'uko umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya rap, Nicki Minaj, yakurwa muri icyo gihugu akoherezwa muri Trinidad & Tobago, igihugu yavukiyemo.

Ubwo busabe (petition) bwatangiye gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize, mu gihe Nicki Minaj akomeje kugirwaho ingaruka n’ibimaze iminsi bimuvugwaho. 

Abashyigikiye ubwo busabe bavuga ko batishimiye imyitwarire ye, amagambo akunze gutangaza, ndetse n’imyitwarire ya politiki n’imibereho ye yo mu minsi ya vuba, bavuga ko bidakwiye kandi bikomeje guteza impaka zikomeye muri sosiyete ya Amerika.

Nubwo ubu busabe bukomeje gukurura impaka n’ibitekerezo bitandukanye, nta rwego rwa Leta ya Amerika ruragira icyo abitangazaho. 

Ku ruhande rwa Nicki Minaj, nta tangazo ryemewe arashyira ahagaragara asubiza ku bijyanye n’ubu busabe, ariko abakunzi be bakomeje kumushyigikira, bavuga ko ari igitutu gishingiye ku bitekerezo bya politiki n’imyumvire itandukanye.

Nicki Minaj, wavukiye muri Trinidad & Tobago mbere yo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akiri muto, ni umwe mu bahanzi bagize uruhare runini mu iterambere rya Hip Hop ku rwego mpuzamahanga. 

Icyakora, nk’ibindi byamamare, akomeje guhura n’ibibazo bishingiye ku magambo n’imyitwarire ye bikomeje kugibwaho impaka n’abatari bake.

Nicki Minaj akomeje gutemerwaho itaka ashinjwa kwijandika muri politiki