Ibya Asake na Olamide byajemo kidobya

Ibya Asake na Olamide byajemo kidobya

 Dec 28, 2024 - 23:42

Nyuma y'igihe Asake na Olamide bari bamaze igihe bakorana, byamaze kumenyekana ko batandukanye mu buryo budasubirwaho aho kuri ubu Asake atakibarwa nk'umuhanzi urebererwa inyungu na label ya YBNL.

Inkuru z'itandukana kwabo zatangiye guhwihwiswa ku munsi w'ejo, ubwo Asake yahagarikaga gukurikirana kuri Instagram iyi label ya YBNL, ndetse n'aho yari yabyanditse akabisimbuza 'Creative Director'.

Si ibyo gusa kuko iyo urebye kuri Instagram ye, usanga yarasibyeho ibintu byose bifite aho bihuriye na YBNL, ndetse ahagarika gukurikirana n'abandi bantu bose yakurikiraga kuri Instagram barimo na Olamide.

Kuri ubu amakuru ava mu bitangazamakuru byo muri Nigeria, avuga ko aba bombi bemeranyije gusesa amasezerano y'imyaka 10 bari bafitanye mu bwumvikane, nyuma y'uko Asake avuze ko ashaka gutangira kwikorana.

Nyuma y'uko Asake asabye ko haseswa amasezerano ndetse Olamide akamwumva akabimukorera, yahise yegera undi muhanzi utaramenyekanye izina amusaba ko yaza akamusinyisha ariko arabyanga.

Bivugwa ko aya masezerano yaseshwe mu mezi make ashize ubwo Asake yashyiraga hanze album ye yise 'Lungu Boy', dore ko mu minsi yashize n'ubundi yigeze guhagarika gukurikira iyi label kuri Instagram bikavugisha benshi.

Olamide yavuze ko atewe ishema n'ibyo Asake yakoze, ndetse ko n'undi muhanzi wese wifuza kugenda abifitiye uburenganzira kuko ajya gushinga YBNL atari agamije kwinjiza amafaranga, ahubwo yashakaga kuzamura impano z'abakiri bato.