Ibraah yasohotse muri BASATA icyizere ari cyose ku kibazo cye na Harmonize

Ibraah yasohotse muri BASATA icyizere ari cyose ku kibazo cye na Harmonize

 May 14, 2025 - 21:22

Umuhanzi wo muri Tanzania, Ibraah nyuma yo kuva imbere y'Inama y'Ubuhanzi muri Tanzania (BASATA) yavuze ko ibiganiro ku makimbirane ye na shebuja Harmonize byagenze neza kandi ashima Imana.

Ibraah aganira n’abanyamakuru yavuze ko yishimiye ko ibintu birimo kugenda neza kandi ko byose yabisize mu maboko ya BASATA, bityo ko ari yo izatanga ibisubizo.

Ibraah yagize ati:"Imana ishimwe ko ibintu birimo kugenda neza, n'impamvu yo guhamagarwa ni ukuganira ku makimbirane dufitanye.

Twakoranye ibiganiro na BASATA kandi twabisigiye ubuyobozi kugira ngo bubikemure kandi buzatange ibisubizo".

Umwunganizi wa Ibraah na we yavuze ko BASATA ari yo izatanga igisubizo ku birimo kuba, Ibraah agakomeza gukora akazi ke nk'uko byari bisanzwe.

Umwunganizi wa Ibraah yagize ati:"Ku bijyanye na Ibraah gukomeza imirimo ashinzwe nk'uko bisanzwe, dutegereje igisubizo cya BASATA, nyuma yaho ni bwo Ibraah azakomeza imirimo ye nk'uko bisanzwe".

Icyakora, ubwo Ibraah yasohokaga mu biro bya BASATA Harmonize yari atarahagera, n'ubwo bose bari batumijweho uyu munsi basabwe no kuzana n'ababahagarariye kugira ngo bisobanure ku kibazo bafitanye

Ni nyuma y'uko Harmonize yari yasabye Ibraah akayabo ka miliyari y'amashilingi ya Tanzania, ni ukuvuga arenga miliyoni 500Frw kugira ngo ave muri Label ye yitwa Konde Music Worldwide, uyu muhanzi akavuga ko nta yo yabona, bikaza no kugera aho Konde Music imuhagarika kongera gukora igikorwa na kimwe cya muzika.