Ibisabwa kugira ngo umuhanzi asinyishwe muri Universal Music Group Ariel Wayz yasinyemo

Ibisabwa kugira ngo umuhanzi asinyishwe muri Universal Music Group Ariel Wayz yasinyemo

 Jun 12, 2025 - 15:45

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, nibwo hamenyekanye amakuru ko umuhanzikazi Ariel Wayz yamaze gusinya muri Universal Music East Africa, agashami ka sosiyete Mpuzamahanga ya Universal Music Group, bakaba bagiye kumufasha mu buryo bw'ubujyanama, gucuruza no kumenyekanisha ibihangano bye.

Universal Music East Africa, ni agashami ka sosiyete ya Universal Music Group, aho bo bibanda mu guteza imbere umuziki wo mu bihugu biherereye mu muri Afurika y'i Burasirazuba.

Mu bihugu bakorana harimo u Rwanda, Uganda, Tanzania na Kenya ari naho bafite ikicaro kugeza ubu.

Universal Music Group muri rusange ni sosiyete Mpuzamahanga izwiho gukorana n'abahanzi b'ibyamamare bitandukanye ku Isi nka Taylor Swift, Ariana Grande, Kendrick Lamar, Drake n'abandi batandukanye, bakabafasha gucuruza ibihangano byabo.

Bisaba iki kugira ngo umuhanzi asinyishwe muri Universal Music East Africa?

Kugira ngo umuhanzi asinyishwe, mbere na mbere agomba kubanza kwandika abisaba agategereza ko ubusabe bwe busuzumwa bakazamusubiza.

Ni igikorwa gifata igihe kirekire, ku buryo bisaba umuhanzi uzi kwihangana kuko ashobora kurambirwa akabivamo.

Kimwe mu bintu umuhanzi agomba kuba yujuje kugira ngo abisabe, agomba kuba yiyizeyeho kugira impano idasanzwe yo kuririmba kandi afite ubushake n'ubushobozi.

Ibi bijyana no kuba afite ibihangano by'intangarugero bifite umwimerere (bitunganyije neza) kandi bifite umwihariko we. Agomba guhitamo ibihangano atangaza kugira ngo bumve ko koko bihura n'ibyo bakeneye.

Agomba kuba afite umutangabuhamya wemeza ko ari umuhanzi w'umuhanga koko. Uwo mutangabuhamya cyangwa se umuntu umuzi, agomba kuba yarigeze cyangwa se akorana na Universal Music Group mu buryo bumwe cyangwa ubundi kuko ari kimwe mu byongerera amahirwe umuhanzi.

Umuhanzi agomba kuba akoresha imbuga nkoranyambaga cyane, akazikoresha asangiza abantu umuziki we, aho abaha indirimbo nshya kandi izo mbuga nkoranyambaga akaba azikoresha mu buryo buhoraho.

Muri make kugira ngo umuhanzi asinyishwe na Universal Music East Africa bisaba impano idasanzwe, gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane, kuba umunyamwuga no kwihangana.

Ariel Wayz yasinye amasezerano muri Universal Music East Africa