Ibiri kubera Los Angeles byishe gahunda Beyonce yari afitanye n'abafana be

Ibiri kubera Los Angeles byishe gahunda Beyonce yari afitanye n'abafana be

 Jan 14, 2025 - 14:05

Nubwo abafana be bari bamaze iguhe gisaga ukwezi kose bategereje, byabaye ngombwa ko umuhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Beyoncé asubika iryo tangazo ridasanzwe  yari yabijeje kubagezaho uyu munsi tariki 14 Mutarama, bitewe n'inkongi y'umuriro ikomeje guca ibintu muri Los Angeles.

Beyonce abinyujije kuri Instagram ye yagize ati:“Itangazo ryo ku ya 14 Mutarama ryimuriwe ubutaha kubera ibibazo birimo guterwa n'umuriro urimo kuyogoza Los Angeles.

Nkomeje gusenga nsaba gukira no kwiyubaka ku miryango ifite ihungabana no kubura ababo.”

Ni mu gihe benshi bari bategereje iryo tangazo n'amatsiko menshi, kuko kuva mu mpera z'umwaka ushize uyu muhanzikazi yari yabijeje ko hari ikintu kidasanzwe azabatangariza tariki 14 Mutarama 2025.