Abinyujije ku rubuga rwa X yagize ati: “Ni byiyumviro utakibagirwa. Kugenda ugana ku muryango unyuramo buri munsi, utegerezanyije amatsiko gusuhuzwa n’abo ukunda nk’uko usanzwe ubikora ariko aho guhura na bo ugahura n’ikirundo cy’ivu n’amatongo.
Umutima wanjye ushenguwe n’abarimo guhura n’ibibazo nk’ibyo n’ahuye na byo, kandi ndarira umujyi wanjye. Birebze kubabaza umutima. Los Angeles ubusanzwe igereranywa ni kuvaho mu nzozi ariko ikigaragara muri iki gihe ni ibisigazwa no kurimbuka.”
Miley yongeyeho ati: “Igihe, umutungo n’ubwitange biturutse imbere ndetse no hanze y’iwacu bizadukiza, ariko kuri ubu ni akababaro.”
