Ibimenyetso bishinja P Diddy bikomeje kwisukiranya

Ibimenyetso bishinja P Diddy bikomeje kwisukiranya

 May 21, 2025 - 20:06

Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, P Diddy yatangiwe ibimenyetso bishya bimushinja ibyaha birimo gukoresha abantu imibonano mpuzabitsina ku gahato no gukoresha ibiyobyabwenge.

Abashinzwe umutekano muri Leta zunze ubumwe za Amerika batanze ubuhamya mu rukiko ko basanze ibiyobyabwenge, amavuta y’abana, ndetse n’amafaranga menshi ahishe mu cyumba cya P.Diddy muri Hoteli yitwa Park Hyatt mu mujyi wa New York, muri Amerika.

Amafoto yavuye mu cyumba cya hoteri ya Diddy yabagamo yashyikirijwe urukiko nk’ikimenyetso mu birego uyu uyu muraperi aregwa.

Amakuru atangazwa na TMZ avuga ko abayobozi ba leta bafashe imifuka ibiri irimo ibintu bifite ibara ryijimye, Laboratoire yemeje ko igikapu kimwe kirimo ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa ketamine ikindi kirimo ibindi biyobyabwenge byo mu bwoko bwa MDMA.

P.Diddy yongeye gutangirwa ibimenyetso mu rukiko 

Byongeye kandi, aba bapolisi batanze ibimenyetso byerekana ko Clonazepam yabonetse mu icupa ry’imiti ryandikiwe Frank Black, aho uwahoze ari umukunzi w’uyu muraperi Cassie Ventura yemeje ko Frank Black ari izina ry’irihimbano Diddy yakoresheje.

Icyakora, andi makuru yerekeye uyu muraperi, avuga ko abo yakoreshega imibonano mpuzabitsina n’abandi bagize uruhare muri ibyo bikorwa bashyizwe ahagaragara.

Ku wa mbere, tariki ya 19 Gicurasi 2025, abashinjacyaha ba Leta bashyikirije urukiko inyandiko nshya zirimo amafoto n’amakuru arambuye yerekeye umuyoboro w’abo bantu.

Nk’uko ibimenyetso bya guverinoma bibigaragaza, bivugwa ko Diddy yabahatiye kugira uruhare muri ibyo bikorwa by’imibonano mpuzabitsina kandi akabafata amashusho ubwe.

Uwahoze ari umukunzi wa Diddy akaba n’umutangabuhamya w’ingenzi muri uru rubanza, Cassie yamenye bamwe muri bo n’ubwo atibutse amazina yabo neza, gusa abagabo bavuzwe barimo Jonathan Old Jay wo muri Los Angeles, Craig wo muri Miami, Brian wo muri New York n’abandi benshi.

Urubanza rwa Diddy rurakomeje mu gihe ibimenyetso bikomeje gutangwa mu rukiko.