Ibikubiye mu ndirimbo myugariro Sergio Ramos aherutse gushyira hanze

Ibikubiye mu ndirimbo myugariro Sergio Ramos aherutse gushyira hanze

 Sep 3, 2025 - 11:57

Myugariro w’icyamamare wahoze akinira Real Madrid, Sergio Ramos, yasohoye indirimbo yise “Cibeles” irimo amagambo akomoza ku cyo atekereza kuri iyo kipe n’uburyo yayivuyemo.

Ramos wakiniye Real Madrid imyaka myinshi akanayibera kapiteni, yagaragaje ko inzozi ze zari izo kurangiza urugendo rwe rw’umupira w’amaguru yambaye umwambaro w’umweru wa Madrid.

Nyamara, ntabwo byagenze uko yabyifuzaga kuko yasohotse mu ikipe nta birori byo kumusezeraho byabaye, uretse ikiganiro gito yagiranye n’abanyamakuru.

Muri iyo ndirimbo ye nshya, Ramos aragira ati:“Sinigeze nifuza kuva hano, ahubwo ni wowe wansabye kwurira indege.”

Akomeza agira ati: “Nagaruka nishimye, rimwe gusa ndetse n’inshuro ibihumbi.”

Avuga ko kuva ku mwana muto ufite imisatsi miremire kugeza kuba kapiteni wegukanye ibikombe byinshi, yagombaga gusoza amateka ye mu buryo bw’icyubahiro imbere y’abafana be.

Abenshi mu bakunzi ba Real Madrid nabo bemera ko uyu mukinnyi wari indwanyi ikomeye yakabaye yarasezerewe mu cyubahiro gikwiye ku kibuga cya Santiago Bernabéu.

Ramos yashyize hanze indirimbo ivuga ku bihe bye muri Real Madrid 

Ramos yabaye kapiteni wa Real Madrid igihe kirekire 

Ramos yagiriye ibihe bidasanzwe muri Real Madrid