Kid Cudi yavuze ko we na Ventura bahuye mu mwaka wa 2008 kandi ko bari inshuti kugeza igihe batangiriye gukundana ahagana mu 2011.
Uyu muhanzi yari azi ko Ventura na Combs “bagize ibibazo kandi ko batagikundana” ariko ubwo mu Kuboza 2011 Combs yamenyaga ko we na Ventura batangiye gukundana, kuri telefoni yamubwiye ko ashaka kuvugana na we, bityo akava muri hoteri yari kumwemo na Ventura akajya mu rugo.
Kid Cudi yakomeje avuga ko icyo gihe yasubiye murugo, ariko ntasangeyo Combs. Icyakora ngo yasanze kamera z’umutekano zimuwe, impano yaguriye umuryango we zafunguwe kandi imbwa ye yafungiwe mu bwiherero.
Nyuma y’ibyo, Kid Cudi yajyanye mu biruhuko n’umuryango wa Ventura maze yohererezwa abutumwa bugufi na Combs, ariko ntiyashishikazwa no kuvugana na we, aho yumvaga Diddy ari we wamutereye urugo, avuga ko icyo gihe yanatanze raporo kuri polisi.
Icyakora, Kid Cudi yavuze ko muri 2015 yahuye na P. Diddy wamushyize ku ruhande akamusaba imbabazi, ndetse ko kuva icyo gihe nta kibazo yumva afitanye na we.
Ku bijyanye n’urukundo, Kid yasobanuye ko yumvise yarabeshywe akanababara cyane ubwo yamenyaga ko amaherezo Ventura yasubiranye na Combs.
Ki bijyanye n’ihohoterwa, Kid Cudi yavuze ko Ventura yamubwiye ko hari ihohoterwa rishingiye ku mubiri mu mibanire ye na Combs, ko amukubita ndetse rimwe na rimwe akamutera imigeri, ariko avuga ko Ventura itigeze imubwira ko akorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, riri mu byo P. Diddy ashinjwa.
Kid Cudi yavuze ko atigeze abwirwa na Cassie ko P. Diddy amukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Kid Cudi avuga ko kugeza ubu nta kibazo afitanye na P. Diddy
Kid Cudi yavuze ko yakundanye na Cassie azi ko batandukanye na P. Diddy


