Kuva aba baraperi bombi batangira kuvuga ko bari gutegura album bazahuriraho bonyine irimo Hip Hop y'umwimerere, ni ibintu abantu bakiranye ubwuzu bwinshi, ndetse bakagaragaza bayitegerezanyije amatsiko menshi dore ko yari ihuriweho n'abaraperi bakomeye.
Kera kabaye album yaje kujya hanze tariki 31 Gicurasi 2024, iragenda itigisa imbuga nkoranyambaga, aho wasangaga buri muntu avuga ko ikoranye ubuhanga budasanzwe kandi ko bongeye kubibutsa Hip Hop y'umwimerere abantu bari barabuze, ndetse n'abayobozi bakomeye mu gihugu barimo Minisitiri w'urubyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi, Dr. Abdallah Utumatwishima, ntibatanzwe kwerekana ko bayumvise bakayishimira.
Nyuma hatangiye gusabwa ko bazakora igitaramo cyo kumurika iyi album. Riderman na Bull Dogg nabo bumvise ibyifuzo by'abafana babo bahita babishyira mu bikorwa, nibwo mu gihe gito bahise batangaza ko kizaba tariki 24 Kanama 2024, kuri Camp Kigali.
Nyuma y'uko babitangaje amatsiko yakomeje kuba menshi hibazwa abahanzi bazabafasha muri iki gitaramo, ndetse ugasanga bamwe bagenda bakora urutonde rw'abaraperi bifuza ko batazabura bagendeye ku marangamutima yabo.
Nk'uko byavuzwe kenshi, iri rizaba ari ijoro rya Hip Hop n'umuco wayo gusa, ari yo mpamvu mu bahanzi bateguye ko bazabafasha ari abakora injyana ya Hip Hop gusa.
Kuri ubu urutonde rwabashije kumenyekana rw'abaraperi bazabafasha harimo itsinda rya Tuff Gang (abakiriho) ni ukuvuga P-Fla, Bull Dogg, Green-P na Fireman.
Hariho akandi abahanzi bo mu kiragano gishya barimo Bushali, Ish Kevin, Kenny K-shot, B-Threy na Bruce the first.
Kugeza ubu nibo bamaze kumvikana gusa ibiganiro biracyakomeje ku buryo hashobora no kwiyongeraho abandi.