Mu kiganiro yagiranye na The Choice Live, Kiiz yatangaje ko kuba Producer yatinda guha umuhanzi igihangano cye kandi yaramaze kumwishyura biterwa n’uko usanga baba bumva ko bamaze guhaga akazi, ugasanga basigaye bagakora batagakunze, icyo gihe wamuha igihangano cyawe wagaruka ugasanga ataragikoze.
Avuga ko kandi rimwe na rimwe hazamo n’ubusumbane aho ushobora gusanga umuhanzi yishyuye amafaranga make ngo bamukorere igihangano, nyuma hagahita haza undi wishyura menshi kandi mu by’ukuri ni bake bashobora kugira ubutwari bwo gushyira imbere uwishyuye make kandi hari uwatanze menshi.
Gusa ku rundi ruhande n’ubwo usanga aba producer ari bo bashinjwa amakosa kenshi ariko usanga rimwe na rimwe n’abahanzi bashobora kugira uruhare mu itinda ry’igihangano cyabo, aho usanga bagenda bishyura amafaranga make make, yaza ku gifata akabanza gusabwa kwishyura amafaranga yose ugasanga n’ubundi cya gihangano ntakiboneye ku gihe.
Icyo gihe iyo bigenze uko usanga havutse amakimbirane hagati y’aba bombi nyamara ibintu bidakwiye mu muziki Nyarwanda ukeneye gutera imbere ukagera ku rwego mpuzamahanga n'ubwo akenshi usanga biterwa n'ubunebwe bw'aba producer
Prince Kiiz avuga ko aba producer bamaze guhaga akazi ari bo bazana ubunebwe