Gyakie wavuzwe mu rukundo na Omah Lay, yigaramye inkundo z'abahanzi

Gyakie wavuzwe mu rukundo na Omah Lay, yigaramye inkundo z'abahanzi

 Apr 19, 2024 - 15:51

Umuhanzikazi Jackline Acheampong wamamaye mu muziki nka Gyakie yatangaje ko adashobora gukundana n’umuhanzi mugenzi we cyangwa se n’undi wese ubarizwa mu myidagaduro kuko biba ari ibintu bigoye cyane.

Umuhanzikazi Gyakie udakunze kumvikana mu nkuru z’urukundo cyane, mu kiganiro yagiranye na 3FM ikorera mu mujyi wa Accra yavuze ko urukundo ari ikintu cyiza ariko ko adashobora kwigira inama yo gukundana n’umusore w’umuhanzi mugenzi we kuko asanga ari ibintu byaba bigoye cyane kuri we.

Yagize ati:"Urukundo ni ikintu cyiza, sinshobora no kuruvuga nabi, ariko nanone ubu sinshobora kwigira inama yo kuba nakundana n’umusore uba mu ruganda rw’imyidagaduro.”

Mu 2021, uyu mukobwa yavuzwe mu rukundo n’umuhanzi Omah Lay  wo mu gihugu cya Nigeria ariko nyuma biza kumenyekana ko byari ibihuha byateguwe mu rwego rwo kumenyekanisha indirimbo yabo bakoranye yitwa ‘Forever’ yakunzwe na benshi kugeza n’ubu.

Si Gyakie uvuze ibi gusa kuko akenshi usanga ibyamamare cyane cyane ababa mu myidagaduro yaba mu Rwanda cyangwa no hanze yarwo babazwa niba bashobora kwemera gukundana n’ibyamamare bagenzi babo, bakabyamaganira kure ahubwo ugasanga bavuga ko baba bishakira abakunzi batazwi kuko bibafasha kudashyira ubuzima bwabo bwose hanze.

Gyakie ahamya ko atakundana n'umuhanzi cyangwa undi uba mu myidagaduro