Nk'uko tubikesha ubushakashatsi bugaragara ku rubuga 'Health Psychology', bugaragaza ko gutakaza amafaranga menshi ku nshuti zawe by'umwihariko inshuti yawe magara byongera amahirwe menshi yo kubaho kurusha kuba wayitakazaho wenyine.
Ubu bushakashatsi buvuga ko gutakaza amafaranga ku bandi bituma ugira ibyishimo, ukumva uruhutse mu mutwe, imihangayiko yose ufite igashira, bikakurinda indwara y'umuvudoko w'amaraso.
Bavuga ko ibi ushobora kubikora usohokana inshuti yawe magara mugasangira cyangwa se ukaba wajya gukora ibikorwa byo gufasha. Bakomeza bavuga ko uku kumarana igihe n'inshuti yawe magaraga bigira ingaruka nziza nko gukora imyitozo ngororamubiri mu rwego rwo kwirinda umuvuduko w'amaraso.
Umushakashatsi Ashley Whillans, avuga ko nubwo gutakaza amafaranga menshi ku nshuti yawe magara bituma wishima ndetse ukagira ubuzima bwiza, ariko kandi agira inama abantu yo kudatanga ibyo badafite.
Avuga ko iyo utanze ibirenze ibyo ufite, nibwo usanga nyuma atangira gutekereza igihombo agiyemo rimwe na rimwe asigaye mu madeni ugasanga bya byishimo yashakaga ntabyo abonye, ahubwo bikamwongerera imihangayiko.
