Gukundana ntibimpira -Ruger

Gukundana ntibimpira -Ruger

 Dec 1, 2024 - 15:40

Umuhanzi wo muri Nigeria, Ruger ukunze kuvuga ko akunzwe n'igitsina gore, yahishuye ko yaje gusanga ibintu byo gukundana bitajya bimuhira, aho yemeza ko nta mukobwa bajya bamarana kabiri.

Mu kiganiro yagiranye na Radiyo 'Naija FM', yavuze ko kuri we aba yumva yakundana n'umukobwa ufite gahunda ariko inshuro nyinshi ntibijya bimuhira.

Ruger ukunze kuvugwaho gutandukanya abakunzi  bitewe n'uburyo aba yabyinishije abakobwa bazanye n'abakunzi babo mu gitaramo cye, avuga ko iyo akubise amaso umukobwa ahita atangira kumutekerezaho gahunda ndende, ariko bikarangira bipfuye.

Yakomeje avuga ko iyo ari ku rubyiniro ashobora guha umufana we w'umukobwa ururabo ugasanga abantu baketse ko bakundana, gusa we ibyo abibona nko gukorana bisanzwe kuko nyuma y'urubyiniro nta kindi bongera kuvugana.

Ati "Ndi umusore ukunda, ariko ubu numva ko ibyo gukundana bitampira.

"Intekerezo zanjye iyo mbonye umukobwa, ni ugutekereza kuba twapanga ibintu bihamye, ariko nyuma biza kurangira bipfuye."