Deus Ndguwa amazina nyakuri y'umuhanzi wo muri Uganda, Grenade, wagiye avugwa kenshi mu bikorwa bitandukanye birimo urugomo byamuviragamo no gufungwa, yatangaje ko ubu yamaze kwakira agakiza.
Avuga ko yicuza kandi atewe ikimwaro n'ubuzima bw'ahahise yanyuzemo bwaranzwe n'ibikorwa by'urugomo, kugira abo ahohotera bigatuma afungwa n'ibindi bigayitse.
Grenade wavutse mu 1997, avuga ko ubwo buzima yanyuzemo bwatumye nta mu muntu n'umwe umwubaha mu buryo ubwo ari bwo bwose, gusa kuri ubu akaba yamaze gutangira urugendo rushya.
Ati "Ikerekezo gishya cya Grenade kiratandukanye. Igihe kizivugira gusa uyu Grenade aratandukanye. Nafunzwe inshuro nyinshi ariko ntabwo bizongera kubaho mu buzima bwange. Ubu navutse bundi bushya, ngiye gukora uko nshoboye mbe umuntu mwiza."

Umuhanzi Grenade yakiriye agakiza
