Ghana: Kwanga gukora imibonano mpuzabitsina n'uwo mwashakanye byabaye icyaha gikomeye 

Ghana: Kwanga gukora imibonano mpuzabitsina n'uwo mwashakanye byabaye icyaha gikomeye 

 Jan 7, 2026 - 21:45

Abayobozi mu nzego z’umutekano n’ubutabera muri Ghana batangaje itegeko ryatangaje benshi, bavuga ko kwima umufasha imibonano mpuzabitsina mu buryo buhoraho bishobora gufatwa nk’ihohoterwa rishingiye ku marangamutima (emotional abuse), bityo ukaba wanabihanirwa bikomeye.

Nk’uko byasobanuwe n’abayobozi babishinzwe, mu gihe umwe mu bashakanye cyangwa abakundana akomeje kwima undi uburenganzira bwo kuryamana nta mpamvu zumvikana, uwahohotewe ashobora kubiregera polisi, kandi dosiye ikaba yagera mu nkiko igakurikiranwa nk’icyaha hashingiwe ku mategeko arengera umuryango n’uburenganzira bwa muntu.

Iri hame ry’amategeko ntirireba igitsina kimwe gusa, kuko abayobozi bashimangiye ko rireba abagabo n’abagore bose kimwe.

Banavuze ko imyitwarire irimo kwima umufasha urukundo, kumwirengagiza ku bushake, kumutesha agaciro, cyangwa kumwima ubufasha n’ubwuzu na byo bishobora gushyirwa mu rwego rw’ihohoterwa ryo mu marangamutima.

Impuguke mu by’amategeko zivuga ko iki cyemezo kiri mu mbaraga nshya zo kwagura ibisobanuro by’ihohoterwa, ku buryo ritareba gusa irishingiye ku gukubita cyangwa gukomeretsa, ahubwo n’iryangiza ubuzima bwo mu mutwe n’amarangamutima y’uwahohotewe.

Gusa iki cyemezo cyateje impaka ndende mu bihugu bitandukanye, aho bamwe bagaragaza impungenge ku bijyanye n’uburenganzira bwo kwemera cyangwa kwanga imibonano mpuzabitsina, ubwisanzure bw’umuntu ku giti cye, ndetse n’aho amategeko akwiriye gushyira umurongo mu buzima bwite bw’abashakanye.

Nubwo impaka zikomeje, abayobozi bo muri Ghana bashimangira ko intego nyamukuru ari kurinda uburenganzira n’icyubahiro by’abari mu mibanire, no kwemeza ko ihohoterwa ryo mu marangamutima rifatwa nk’ikibazo gikomeye gikeneye gukurikiranwa n’amategeko.