Perezida Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda yemereye abarimo Gen Jean Bosco Kazura na Brig Gen Firmin Bayingana kujya mu kiruhuko cy'izabukuru.
Umukuru w'Igihugu yanemeje ko ba ofisiye bakuru 170 n'abandi basirikare 992 bafite amapeti atandukanye bajya mu kiruhuko cy'izabukuru.
Mu muhango wo kubasezera wari ubaye ku nshuro ya 12, Ingabo z'u Rwanda, RDF, zakoze ibirori byo gushimira abajenerali ba RDF, ba ofisiye bakuru n'abandi basirikare bafite amapeti atandukanye bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru n'abasoje amasezerano yabo.
Ni ibi birori byabereye ku Cyicaro Gikuru cya RDF giherereye ku Kimihurura mu mugi wa Kigali biyobowe na Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda, wari uhagarariye Perezida Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda.
Mu babyitabiriye harimo Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, abajenerali n'abandi ba ofisiye bakuru.
Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda, yashimiye abagiye mu kiruhuko cy'izabukuru umusanzu wabo mu rugamba rwo Kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'ubwitange bagaragaje mu rugendo rw'iterambere u Rwanda rumaze kugeraho.
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yavuze ko abajenerali n'aba ofisiye bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru basize umurage watumye RDF ikomeza kubahwa, abibutsa ko bakwiye kwishimira uruhare rwabo mu kwimakaza amahoro n'umutekano.
Brig Gen John Bagabo wavuze mu izina ry'abagiye mu kiruhuko cy'izabukuru yashimiye Perezida Kagame ku miyoborere n'ubujyanama yabahaye, agaragaza ko byababereye impamba ikomeye kuva mu gihe cy'Urugamba rwo Kubohora Igihugu.