Fireboy ari gushakisha umuntu umushavuriza umutima

Fireboy ari gushakisha umuntu umushavuriza umutima

 Mar 13, 2024 - 07:55

Umuhanzi wo muri Nigeria Fireboy yatunguranye atangaza ko ashaka umuntu umubabariza umutima kugira ngo azabikoremo alubumu y'akabaro.

Icyamamare mu muziki wa Nigeria Adedamola Oyinlola Adefolahan amazina nyakuri ya Fireboy, yatunguye abakunzi be atangaza ko agiye kujya mu kiruhuko agashaka umuntu umubabariza umutima kugira ngo azabikuremo igitekerezo cyo gutegura indi alubumu.

Mu butumwa uyu muhanzi yacishije ku rukuta rwe rwa X yahamije ko nyuma yo gushyira hanze alubum ya Kane ari gutegura, azaba afashe akaruhuko, agahita ashaka uzamubabariza umutima, ibyo abenshi bavuze ko ashaka umukunzi.

Fireboy arashaka umuntu umubabariza umutima 

Mu magambo ye ati " Album yindi ntabwo izatangira gutya. Nyuma yiyi, nzajya mu kiruhuko nshakishe umuntu uzanyereka uko bashenguka umutima, bizatuma ngira igiterezo cy'uko nzategura alubumu izakurikira."

Fireboy w'imyaka 28 y'amavuko, akaba yaratangiye n'umuziki mu 2014, kuri ubu akaba abarizwa muri Label ya YBNL Nation yashinzwe n'umuraperi Olamide. Kuri ubu, amaze gukora album eshatu zirimo: Apollo, Playboy ndetse na Laughter, Tears and Goosebumps. Icyakora iyo ari gutegura nta byinshi arayitangazaho.

Fireboy ashaka umuntu uzamuha igitekerezo cy'uko yazategura album nshya biciye mugushavuzwa