Filime Prison break yongeye yagarutse

Filime Prison break yongeye yagarutse

 Nov 6, 2023 - 14:59

Abakunzi ba filime Prison break bategujwe ko igiye kugaruka mu buryo bushya aho abayikunzwemo nka Michael Scofield bazagaruka bundi bushya.

Abantu imihanda y'isi yose bongeye kugira amashyushyu yo gutegerezanya ubwira bwo kureba imwe muri filime zaciye ibintu Prison break. Magingo aya Kompanyi ya Hulu yateguje ko iri gutegura umushinga wo gukora indi 'season' yiyi filime aho yanditswe na Elgin James.

Filime ya Prison, ikaba ari filime y'uruhererekane aho igaruka ku musore witwa Michael Scofield uba ufite umuvandimwe we Lincoln Burrows wafunzwe ashinjwa kwica umuvandimwe wa Visi Perezida.

Michael Scofield wifungishije kugira ngo azafunguze umuvandimwe we Lincoln Burrows

Michael Scofield akaba ategura umugambi karundura wo gukora icyaha kugira ngo age gufungirwa muri gereza imwe n'iy'umuvandimwe we Lincoln  Burrows kugira ngo azamucikishe gereza. 

Scofield nk'umwe mubakunzwe cyane muri iyi filime, akaba akina afite ubwenge buhambaye bwo gutoroka gereza; dore ko acika gereza zirenze imwe. Prison break ikaba ifite 'season' eshanu; aho yatangiye gukinwa mu 2005 ndetse hakaba hagiye gusohoka season ya Gatandatu.

Michael Scofield, Lincoln Burrows na Sara Tancredi bamwe mu bakunzwe muri filime Prison break 

Bikaba bitangazwa iki gice kigiye kugaruka kitazibanda ku bavandimwe babiri Wentworth Miller wakinnye yitwa Michael Scofield ndetse na Dominic Purcell ukina yitwa Lincoln Burrows.

Iyi filime akaba yarakinnyemo abandi bakinnyi bakunzwe cyane nka: Sara Tancredi wabaye umugore wa Scofield, C-Note, T-Bag wakinnye ari umugome kabuhariwe ndetse n'abandi.