Ese ni iki cyari kibyihishe inyuma?
Uyu muhanzi yabikoraga mu rwego rwo kugira umwimerere we. Nkuko byari bimeze ku masogisi y’umweru yambaraga muri buri gitaramo no kwambara ingofero igihe cyose. Kwizirika intoki byari akandi gashya ku rubyiniro, kiyongera ku tundi dushya yagiraga mu buhanzi bwe.
Michael Jackson yakundanaga guofuka intoki ze z'iburyo
Byongeye kandi, nk'uko byatangajwe na Michael Bearden, wari muyobozi wa tour ye yise 'Thi Is It’, byagaragaye ko MJ yakundaga gupfuka intoki kugira ngo abafana bashobore gukurikiranira hafi imbyino ze kuva ku biganza kugeza ku birenge.
Bivugwa kandi ko byari ukubera intera iri hagati ya stage n’aho abafana baba bari, bikaborohereza kubona ibikorwa byose n'ubwo babaga bari kure ye
Rero, udupfuko tw’umweru twari nk’ikirango cye nk’uko byari bimeze ku masogisi yera yambara muri buri gitaramo, intego nyamukuru kwari ukurura ibitekerezk by’abamureba.
Hari n'andi makuru avuga ko utwo gupfuko n'udufubikantoki yambaraga ku kaboko k'iburyo byamufashaga guhisha indwara y'uruhu ya Vilitigo yari arwaye
