Ni umuco yakoranye Kandi uza no kumwoka mu buzima bwe bwose, aho adashibora gutanga inkunga y'amafaranga ku bavandimwe be.
Akenshi yagiye yumvikana mu itangazamakuru, ubwe avuga ati:"Imwe mu ngeso zanjye zikomeye zitigeze zicika ni ukudatanga amafaranga ku muryango wanjye ku buntu. Igihe cyose nsuye umuryango wanjye, abavandimwe bazana ibintu byo gusaba amafaranga, bikambabaza cyane."
Ati: "Kandi niyo nashaka kwirengagiza ibyo byifuzo, bazagaruka nyuma y'amezi make, ari na yo mpamvu nize kuvuga oya no gushyiraho imipaka. Buri gihe mbabwira ko amafaranga ataza byoroshye, ugomba kubikorera. Ni ngombwa kubigisha agaciro k'akazi no kubaha amafaranga".
Usibye kubivuga mu itangazamkuru kandi, yagiye anabivuga binyuze mu ndirimbo nyinshi ko ubutunzi bushobora kuzana ibibazo n'ingorane aho yerekanye ko muryango ajyanye n'ubutunzi bwe.
Si ibyo gusa kandi kuko yigeze no kuvuga ko yigeze kwanga kuguriza mubyara we ibihumbi 480 by'amadorari yari amugujije kugira ngo atangire ubucuruzi, aho yari yamwijeje ko azamwishyura amakubiye inshuro nyishi.
