Mu bushakashatsi bushya ku bikeri byo mu Burayi bizwi nka Rana temporaria, bwasohotse mu kinyamakuru "Royal Society Open Science", bugaragaza ko ibyo bikeri bigira amayeri akomeye kandi y’ubwenge mu kwirinda gusagarirwa n'ibindi bikeri by'ibigabo mu gihe bishobora gusama.
Muri icyo gihe kiba kirimo akavuyo n’imivurungano hagati y'ibyo bikeri, habaho imimerere iteye ubwoba yiswe mating balls, aho ibikeri by'ibigabo byinshi bishobora guteranira ku kigore kimwe, bikagishyira mu kaga ko guhera umwuka, gukomereka cyangwa gupfa.
Icyatangaje benshi ni uko ibyo bigore byabonetseho imyitwarire idasanzwe yo kwirwanaho: bishobora kwihambira ku mugongo, bikagira amajwi asa neza n'ay'ibigabo, ndetse mu bihe bikomeye, bigahitamo no kwigira nk’aho byapfuye, ibyo abashakashatsi bita tonic immobility.
Nk’uko byatangajwe n’itsinda ry’abahanga bateguye ubu bushakashatsi, iyi myitwarire ntabwo igamije kwanga imyororokere nk’uko bishobora gutekerezwa, ahubwo ni uburyo bwo kwirwanaho no kurokoka.
Umwe mu bashakashatsi yagize ati:“Ni ibirenze kwanga gusambanywa, ahubwo ni ikibazo cy’ubuzima n’urupfu".
Ibi ni urugero rugaragaza uburyo ibinyabuzima, n’iyo byaba bitavuga, bifite uburyo bwinshi bwo kwirwanaho no guharanira kubaho mu buzima bushaririye bwo mu bidukikije.
Ibikeri byitwa Rana Temporaria ntibishobora guhuza ibitsina n'ibigabo bidashaka

