Ibintu bikomeje guhindura isura muri Kenya umunsi ku munsi, dore ko magingo aya umwe mu banyarwenya bakomeye muri icyo gihugu Eric Omondi yasabye Perezida William Ruto ko bitarenze ku wa Kane agomba kuba yirukanye abayobozi batandukanye bo muri Guverinoma.
Omondi agaragaza ko bamwe mu bagomba kwirukanwa, barimo Abanyamabanga ba Leta, kuko avuga ko abaturage nta cyizere na gike bagifitiye Guverinoma.
Mu butumwa bwa Omondi kuri kuri Instagram, yavuze ko ku wa Kane azayobora imbaga y'Abanya-Kenya bakajya kureba Perezida Ruto kuri State House bambaye imyenda yera bakavugana amaso ku maso ntabyo kuvugana kuri televiziyo cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.
Yasabye Perezida Ruto gukumira Abapolisi kuri uwo munsi, kuko ngo abantu bo mu ngeri zose bazakora urugendo rw'amahoro bambaye imyambaro y'umweru bafite n'amabendera ya Kenya.
Imyigaragambyo yo muri Kenya, ikaba imaze iminsi, aho abaturage barimo kwamagana izamurwa ry'imisoro, ndetse Eric Omondi akaba yaragiye atabwa muri yombi inshuro zirenze imwe nyuma y'uko yabaga ayoboye imyigaragambyo.

Eric Omondi yasabye Perezida Ruto kwirukana Guverinoma ye
