Eminem yongeye kwerekana ko atajegajega mu bucuruzi bwa rap abifashijwemo n’umuzingo we aheruka gushyira hanze “Death of Slim Shady (Coup de Grâce),” wabaye umuzingo wa rap wagurishijwe cyane mu 2024.
Uretse kuba waje ku mwanya wa mbere kuri Billboard 200, uwo muzingo wanagurishijwe inshuro 281,000 mu cyumweru cyawo cya mbere usohotse.
Si ibyo gusa kandi kuko Eminem yahigitse Taylor Swift wari umaze ibyumweru 12 ari ku mwanya wa mbere kuri billboard 200 abifashijwemo n’umuzingo we“The Tortured Poets Department”, tutibagiwe no kuba wabaye umuzingo wa mbere ugurishijwe cyane mu cyumweru kimwe muri uyu mwaka.
Ubu Eminem kandi ahuje agahigo na Bruce Springsteen, Barbra Streisand, na Kanye West bose baza ku mwanya wa gatanu mu bahanzi bagize imuzingo myinshi yaje ku mwanya wa mbere kuri billboard 200, imizingo 11, aho bagwa mu ntege The Beatles(19), Jay-Z and Taylor Swift (14) na Drake ufite 13.