Emelyne wifotozanyije na The Ben yarushijeho guteza urujijo

Emelyne wifotozanyije na The Ben yarushijeho guteza urujijo

 Aug 21, 2024 - 11:58

Mu gihe abantu benshi bari bategereje kumva icyo The Ben cyangwa umukobwa bifotoranye bavuga ku mashusho yabo akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga, uyu mukobwa witwa Emelyne yaje gusobanura uko byose byagenze gusa bisa n’aho bishyize abantu mu rujijo kuruta uko byari biri, aho bivugwa ko ibyo asobanura ntaho bihuriye n’ibigaragara mu mashusho.

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 16 Kanama 2024, nibwo umuhanzi Mugisha Benjamin (The Ben) yataramiye mu karere ka Musanze, mu gitaramo yahuriyemo n’Umugandekazi, Rema Namakula, ubwo hafungurwaga imwe muri ‘coffee shop’ izajya ikorera muri ako karere.

Nyuma y’igitaramo nibwo The Ben yafashe umwanya ahura n’abafana be barasangira ndetse bagira igihe cyo gufata amafoto ari kumwe nabo, ari ho Emelyne yahuriye na The Ben barifotozanya ari bwo haje no kujya hanze amashusho yabo yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga.

Ni amashusho agaragaza ubwo uyu mukobwa ari we wari ugezweho kujya kwifotoza, The Ben yamufashe mu rukenyerero, ariko asa n’ukurura umwenda we nk’uko mu mashusho bigaragara.

Ubwo aya mashusho yajyaga hanze byateje impagarara ku mbuga nkoranyambga bivugwa ko The Ben yari arimo gukurura umwenda w’imbere w’uyu mukobwa (ikariso), ndetse bamwe baramunenga cyane bavuga ko iyo atari imyitwarire y’umugabo wubatse ufite n’umugore.

Mu kiganiro Emelyne yagiranye n’ikinyamakuru Isimbi, yahakanye ibiri kuvugwa ko The Ben yari arimo amukorakora akurura umwenda we w’imbere, avuga ko ahubwo The Ben yamukozeho akumva yambaye ishanga, akamubaza niba nawe ajya yambara ibintu by’abapfumu.

Yagize ati “Nari niyambariye ishanga akozeho yumva ikintu kibyimbye ahita ambwira ngo ‘Utambwira ko nawe wambara bya bintu by’abapfumu’, ndamubwira nti Wabaye uretse gato bakadufotora’. Nyuma yo kudufotora mubwira ko ari ishanga.”

Uyu mukobwa kandi yavuze ko atari ubwa mbere yari ahuye na The Ben kuko n’ibitaramo yakoreye muri Uganda n’i Burundi hose babaga bari kumwe, kuko amukunda cyane.

Nyuma y’uko atangaje ibi, byongeye gutera urujijo ku mbuga nkoranyambaga abantu bavuga ko ibintu ari kuvuga ari ibyo yahimbye kugira ngo ahanagure icyasha abantu basize The Ben, kuko uburyo abisobanuramo bitandukanye n’ibigaragara mu mashusho.

Abitegereje amashusho barahamya ko mu mashusho nta hantu na hamwe The Ben agaragara ari kugira ikintu na kimwe abaza uyu mukobwa nk’uko yabitangaje ko The Ben yamubajije niba yambaye ibintu by’abapfumu.

 

Bakavuga ko mu mashusho bigaragara ko bavuganye amasegonda make cyane nyuma yo kwifotoza, ariho bashingira bavuga ko ashobora kuba ari kubeshya.