Ibi bikurikiye ubutumwa Musk yashyize kuri konti ye ya "X", aho yagaragaje kwicuza ku magambo yatangaje mbere ku muyobozi w’Amerika. Mu butumwa bwe, Musk yagize ati: "Ndicuza ku bintu bimwe na bimwe navuze kuri Perezida Donald Trump mu cyumweru gishize. Byararenze urugero."
Aya magambo aje nyuma y’uko impaka zikomeye zaturutse ku itegeko rishya Perezida Trump yemeje, rizwi ku izina rya "Big Beautiful Bill". Elon Musk ntiyahishe ko atishimiye iryo tegeko, aho yaryise “isoni ku gihugu cya Amerika”, ibintu byakuruye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru.
Abasesenguzi ba politiki n’imibanire y’abantu bavuga ko iri jambo rya Musk rishobora kuba ari intambwe ikomeye mu kurangiza ubwumvikane buke hagati y’impande zombi, cyane ko bombi ari abantu bafite ijambo rikomeye mu miyoborere n’ubukungu bw’Amerika.
Nubwo nta gisubizo cya Perezida Trump kiratangazwa ku magambo mashya ya Musk, gusa bnshi biteze kureba niba na we azagaragaza ubushake bwo guhosha umwuka mubi wari umaze iminsi uvugwa hagati yabo.
Elon Musk aricuza kuba yarahangaye Perezida Donald Trump
Elon Musk na Donald Trump bahoze ari inshuti magara
