Ibyo yabivuze ubwo yari arimo kuganiriza abari bitabiriye igitaramo cye aherutse gukorera i Brisbane muri tour ye yise Anita Max Win.
Yagize ati: "Ndashaka rwose kubashimira ku byo mwakoze mu buzima bwanjye, ku muryango wanjye, ku nshuti zanjye, ku bo twakoranye bose, aba-producer bose, abandi bahanzi bose dukorana, muzi abataranteye umugongo, abakomeje kuba indahemuka“.
Drake yakomeje agira ati: “Abanjye. Ndabashimira kuko mwahinduye ubuzima bwanjye kuri njye ndetse n'abantu bose turi kumwe.”
