Aba ni bamwe mu byamamare bikomeye ku isi, gusa imirimo bakoze mbere yo kwamamara n'isomo rikomeye kuri benshi.
1.Nicki Minaj
Yahoze ari umukozi muri resitora:
N’ubwo ubu yageze kuri byinshi avuga ko akesha injyana ya Hip Hop. Ubwo yari akiri mu mashuri yisumbuye, Minaj yakoraga akazi ko kwakira abakiriya muri resitora yitwa Red Lobster, ibi yabikoraga mu rwego rwo gushaka imibereho ye n’iy’umuryango we.
Nicki Minaj ubuzima ntibwamubereye bwiza n'ubwo byaje gucamo
Nicki Minaj yirukanwe muri iyo resitora nyuma yo gutuka abakiriya bamwibye ikaramu.
2.Cardi B
Yakoze mu iduka ricuruza ibiribwa
Ubuzima ntabwo bworoheye Cardi B n’ubwo yize neza mu mashuri yisumbuye mu gihe akaza no kujya muri kaminuza rusange. Ariko nyuma yo kurangiza amashuri, yakoraga akazi ko gucuruza ibiribwa ku isoko rya Amish.
Cardi B yakoze byinshi kugira ngo agere aho ari uyu munsi
Uyu muraperi wegukanye ibihembo bitandukanye abikesha impano ye yo kuririmba, ubwo yaganiraga na Fader mu 2016, yavuze ko yigeze gukora imirimo akazi kamuhembaga urusenda.
Cardi B yaragize ati:“Nakoraga icyumweru cyose gusa ngahembwa amadorari 250 gusa.”
Icyakora kubera ubukene yaje gukora mu kabyiniro mbere gato yo kuba umwe mu baraperi b’abagore bakunzwe cyane ku isi.
3.Dwayne Johnson ‘The Rock’
Yakoze akazi ko koza ibyombo muri resitora
Uyu mugabo wamamaye muri filime nka Fast & Furious franchise, Scorpion The King, Jumanji n’izindi nyinshi,mbere y’uko amenyekana yahoze akora akazi ko koza amasahani muri resitora.
Mu Gushyingo 2015, mbere y’uko niho yahishuye ko ubwo yari afite imyaka 13 yaherega saa cyenda za mu gitondo akageza saa kumi n’imwe n’igice yoza amasani muri resitora.
The Rock ubuzima bwaramugoye cyane akiri muto
Uyu mukinnyi wa filime yavuye muri ako kazi ajya gushora ingufu mu kwiga umupira w’amaguru, ariko inzozi ze zo kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru zarapfuye yimukira mu isi yo kurwana nk’uwabigize umwuga, ari n’aho yabereye icyamamare.
Yatsinze cyane muri WWE (World Wrestling Entertainment), nyuma atangira gukina film maze aba umwe mu byamamare bikomeye muri Hollywood.
4.Will Smitha
Yakoraga akazi ko gutanga ibinyamakuru
Ibinyamakuru na firigo ni byo Will Smith akesha ubuzima
Mbere y’uko aba icyamamare muri filime zitandukanye zikomeye ku isi. Akazi ke ka mbere kari ugufasha se kugurisha no gusana firigo. N’ubwo yabibangikanyaga n’ubucuruzi, yahisemo gutangira gukwirakwiza ibinyamakuru nk’akazi ka kabiri kugira ngo abone amafaranga amufasha kubaho.
5.Kanye West
Yakoze akazi ko kugurisha imyenda
Ubu ari ku rutonde rw’abaherwe kubera guhirwa n’umuziki n’bucuruzi, umuraperi Ye akazi ka mbere yakoze kari ako kugurisha imyenda mu iduka rya ‘Gap’.
Ubutunzi Ye afite abukesha gukora cyane
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Paper mu 2015, yatangaje ko ako kazi kamuhaye icyerekezo cyo guhanga ndetse kanaba ikiraro mu rugendo rwe rwo kwihangira imirimo aho ubu afite isosiyete ikora imyenda yitwa ‘Yeezy’.
6.50 Cent
Yabanje kuba umucuruzi w'ibiyobyabwenge
Mbere y’uko yinjira mu muziki mu myaka ya za 2000, umuhanzi Curtis James Jackson III uzwi nka 50 Cent yari umucuruzi wo ku mu handa ucuruza ibiyobyabwenge.
Uyu muhanzi yabayeho mu bihe bigoye mu gace ka Queens, muri New York, ku buryo yaje no gufatwa akatirwa igifungo cy’amezi make azira gutunga ibiyobyabwenge.
Ubuzima bubi bwatoje 50 Cent gukunda umurimo
Amaze kuva muri gereza, yibanze ku muziki, aho yamenyekanye cyane nyuma yo kumurika alubumu ye yise ‘Get Rich or Die Tryin’ mu 2003. Iyi alubumu yamugize umwe mu bahanzi bakunzwe cyane ba hip-hop ku isi.
