Donald Trump yihanangirije Hamas, ayikangisha kuyirimbura burundu

Donald Trump yihanangirije Hamas, ayikangisha kuyirimbura burundu

 Oct 16, 2025 - 22:26

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yihanangirije umutwe wa Hamas, avuga ko nibaramuka bakomeje ibikorwa byo kwica abantu muri Gaza, Amerika izifashisha igabo zayo kugira ngo irimbure uwo mutwe burundu.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yagize ati:“Niba Hamas ikomeje kwica abantu muri Gaza, ikintu gitesha agaciro amasezerano twagiranye, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntizagira indi nzira uretse kurimbura Hamas.”

Aya magambo ya Trump aje mu gihe umwuka w’intambara hagati ya Israel na Hamas ukomeje gufata indi ntera, aho impande zombi zikomeje gushinjanya kwica abaturage b’inzirakarengane no kutubahiriza amasezerano y’amahoro.

Abasesenguzi bavuga ko amagambo ya Trump ashobora kongera ubushyamirane hagati y’impande zihanganye, cyane cyane mu gihe ibihugu byinshi bikomeje gusaba impande zombi gushyira imbere ibiganiro bigamije kurangiza intambara imaze guhitana ubuzima bwa benshi muri Gaza.