Ibi perezida Trump yabitangaje mu kiganiro yagiranye na BBC kuri telephone, ikiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo n'iyi ireba intambara ya Ukraine n'Uburusiya no kurangira kwayo.
Trump aherutse gutangaza iminsi 50 yahaye Uburusiya na Putin yo kwemera gushyira umukono ku masezerano yo guhagarika imirwano ndetse no kurangiza intambara burundu.
Yavuze ko n'ibiramuka bitagenze bityo, azatangira kongera umubare n'ubwoko bw'intwaro aha Ukraine ndetse ashyireho imisoro ihanitse ku gihugu cy'Uburusiya.
Perezida Trump yemeje ko yavuganye kenshi na Perezida Putin ku ngingo yo guhagarika imirwano akumva nawe afite ubushake ariko akabihindura nyuma.
Yagize ati “Naramuhamagaraga, tukaganira neza, nkumva turi hafi yo kumvikana…ariko akabyuka arasa inyubako mu murwa mukura Kyiv.”
Gusa Trump yashimangiye ko atarambiwe gukorana na Putin, nubwo yaciye amarenga y’uko atamwishimiye kubera ahanini ibyo batumvikanyeho.
Donald Trump yagiranye ibiganiro inshuro nyinshi na Putin ku ngingo yo kurangiza intambara
Intambara y'u Burusiya na Ukraine yatangiye mu mwaka wa 2022
