Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo ku isi aravuga ko Trump yatangaje ibyo ubwo yahuraga na Zelensky mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma y’uko avuganye kuri telefone na Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin.
Amakuru avuga ko Putin yasabye ko Ukraine yemera kureka uturere twa Donetsk, Luhansk, hamwe n’ibice bimwe bya Zaporizhzhia na Kherson, bimwe mu bice byigaruriwe n’ingabo z’u Burusiya kuva intambara yatangira mu 2022.
Icyakora, Zelensky n’abafatanyabikorwa b’igihugu cye mu Burayi babyamaganiye kure, bavuga ko kwemera ibyo byaba ari nko gutanga igihugu ku bushake.
Ni muri urwo rwego Ukraine ikomeje gusaba inkunga y’ibikoresho bya gisirikare n’imari kugira ngo irusheho kwirwanaho no kwisubiza ibice byafashwe n’u Burusiya.
Nubwo Trump ataragaragaza neza uko ubwo bwumvikane bwagerwaho, amagambo ye yazamuye impaka mu rwego rwa dipolomasi, cyane cyane mu Burayi, aho bamwe bavuga ko ibyo yasabye bishobora gushyira igihugu cya Ukraine mu kaga gakomeye.
Kugeza ubu, nta ruhande na rumwe ruratangaza niba hari intambwe irimo guterwa mu biganiro byo guhagarika intambara.
Ingabo z'u Burusiya zamaze kwigarurira uduce tumwe muri Ukraine
Ukraine ikomeje gusaba inkunga ngo yigarurire uduce twadashwe n'u Burusiya
