Donald Trump ku isonga mu bahatanira igihembo cy’Amahoro cya Nobel

Donald Trump ku isonga mu bahatanira igihembo cy’Amahoro cya Nobel

 Oct 7, 2025 - 12:23

Hasigaye iminsi mike ngo hatangazwe uwatsindiye igihembo cy’Amahoro cya Nobel, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ni we bivugwa ko afite amahirwe menshi yo kucyegukana uyu mwaka, bijyanye n'uruhare yagize mu kubungabunga amahoro ku isi mu uyu mwaka.

Igihembo cya Alfred Nobel gitangwa buri mwaka ku bantu cyangwa imiryango yakoze ibikorwa by’indashyikirwa bigamije guteza imbere amahoro, kurengera ibidukikije, guteza imbere ubukungu, ubumenyi n’ikoranabuhanga ku isi hose.

Nk’uko byatangajwe n’urubuga OLBG.com, Trump ari ku mwanya wa mbere mu bahabwa amahirwe yo kwegukana icyo gihembo, mu gihe Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, na we ari mu batungwa agatoki nk’abashobora kucyegukana.


Igihembo cya Nobel mu cyiciro icyo ari cyo cyose giherekejwe n’igihembo cy’amafaranga agera kuri miliyoni 1.2 z’amadolari ya Amerika ni ukuvuga arenga miliyari imwe n'igice y'amanyarwanda.


Abasesenguzi bavuga ko ibikorwa bya Trump mu rwego rwa dipolomasi no mu mishyikirano y’amahoro hagati y’ibihugu bitandukanye bishobora kuba ari byo bimushyira imbere muri uru rugendo rwo guhatanira iki gihembo gikomeye ku isi.

Donald Trump arahabwa amahirwe yo kwegukana igihembo cya Nobel