Uyu muhanzikazi yabitangaje abinyujije mu mashusho yashyize ku rubuga rwa TikTok, aho yagiranaga ikiganiro n’abamukurikira kuri uru rubuga ubwo yababwiraga ku buzima bwe bwo mu mutwe.
Mu byo yavuze, Doja Cat yasobanuye ko iyi ndwara ashobora kuba yarayirwaye kuva kera.
Yagize ati: “Ndumva iyi ndwara ishobora kuba yarambayemo kuva kera cyane. Byabaye ibintu bigoye cyane kubyihanganira.”
Nubwo bimeze bityo, yavuze ko amaze imyaka myinshi ari mu buvuzi bwo kuganirizwa n’abaganga izwi nka (therapy), kandi ko yishimira intambwe amaze gutera mu rugendo rwo kwita ku buzima bwe bwo mu mutwe.
Ati: “Ndi kurwana na byo, ariko ndishimye kandi ndishimira aho ngeze ubu.”
Nk’uko bisobanurwa n’abaganga, Borderline Personality Disorder ni indwara yo mu mutwe igira ingaruka ku mitekerereze y’umuntu ndetse n’uburyo afata abandi. Akenshi ituma umuntu agira amarangamutima ahindagurika cyane, ndetse no gufata ibyemezo ahubutse.
Doja Cat atangaje ibi nyuma y’igihe yitegura gutarama mu bitaramo bya move Africa, ku nshuro yabyo ya gatatu aho iki gitaramo giteganyijwe no kubera mu mujyi wa Kigali mu Rwanda.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
