Nyuma yuko hari uruntu runtu ku mbuga nkoranyambaga bamwe mu bafana bibaza impamvu Diamond yahisemo kwambara umwenda wa Masai ntiyambare indi myenda nka nk’igitenge mu ndirimbo ye ‘Komasava Remix’, uyu muhanzi yavuze impamvu yambaye iyo myenda.
Nk’uko bigaragara mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, uyu muhanzi yagaragaye asobanura impamvu yafatiye iyi ndirimbo mu muri Arusha akanambara iyo myenda, aho yavuze ko byatewe n’uko ibihugu byinshi bya Afurika bikunze kwambara iyo myenda.
Yagize ati:”Impamvu twahisemo gukorera amashusho hano no kwambara imyenda ya Maasai ni ukubera ko muri ibi bihugu bitatu cyangwa ibihugu byinshi byo muri Afrika y’uburasirazuba bakunda kwambara imyenda ya Maasai kandi bivuga Igiswahili ku buryo twagombaga kwambara umwenda uhagarariye Igiswahili kandi iyo myenda ni Masai.“
Ntabwo ari ubwambere Diamond yambara imyenda ya Maasai, kuko mu 2021 yari yambaye imyenda isa n’iyo mu ijoro rya BET Awards byaberega mu nyubako Microsoft, Los Angeles, muri Amerika.
Komasava ikomeje kugeza ubu kurebwa n’abantu barenga miliyoni 4 ku murongo wa YouTube.