Denzel Washington mu nzira zo kureka gukina filime

Denzel Washington mu nzira zo kureka gukina filime

 Nov 13, 2024 - 12:26

Umukinnyi wa filime wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Denzel Washington yahishuye ko nyuma y'igihe kirekire mu isi ya sinema, agiye kuva muri uyu mwuga yatangiye afite imyaka 22.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, umukinnyi wa filime Denzel Washington yavuze ko agiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’imishinga ye mike iri imbere.

Kuri ubu ari mu bikorwa byo kwamamaza filime yitwa Gladiator II yakinnyemo, biteganyijwe ko izasohoka muri uku kwezi.

Denzel Washington agiye guhagarika gukina filime 

Uyu mukinnyi w’ikirangirire watsindiye ibihembo bitandukanye muri sinema, ayo makuru yayatangaje ubwo yaganiraga na Australia’s Toda, aho yasobanuye ko asigaje gushyira hanze izindi filime nkeya mbere yuko ava mu isi ya sinema.

Ati: “Kuri njye, ni ibijyanye n’umukinnyi wa filime, cyane cyane muri iki gihe mu mwuga wanjye. Shishikajwe gusa no gukorana ibyiza. Sinzi izindi filime nzakora, gusa birashoboka ko atari nyinshi. Ndashaka gukora ibintu ntakoze.

Denzel Washington asigaje filime nkeya agahita ava mu mwuga wo gukina filime 

Uyu mugabo wakunzwe muri filime zakunzwe cyane zirimo “The Equalizer”, “Safe House n’izindi yasoje agira ati: “Nyuma yibyo, nzahita njya mu kiruhuko cy’izabukuru.”

Denzel Washington w’imyaka 69 biteganyijwe ko zagaragara muri filime nka “Gladiator 2”, “Othello”, “Steve McQueen” na “Black Panther 3” mbere yo kureka umwuga wo gukina filime.