Ni amashusho yakomeje kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga, aho yagaragazaga ubwo uwacurangiraga Davido muri iki gitaramo yamushyiriragamo indirimbo yitwa "Aben Wo Ha" yamamaye cyane y’uyu munyabigwi, Lumba, witabye Imana.
Abafana bahise bayisangamo bayiririmbana na Davido n’amarangamutima menshi cyane, bafatanya kwibuka no kunamira uyu muhanzi.
Ibi byabaye nyuma y’igihe gito hamenyekanye amakuru y’uko Charles Kojo Fosu, wamamaye nka Daddy Lumba, yitabye Imana ku myaka 60 y’amavuko nyuma y’uburwayi yari amaranye igihe gito.
Davido yunamiye Daddy Lumba mu gitaramo yakoreye muri Canada
Lumba ni umwe mu bahanzi bari bakomeye cyane mu muziki wo muri Ghana by’umwihariko yari yihariye ku ijwi, imyandikire ndetse yari amaze ibinyacumi bitatu byose ahagaze neza. Ibi bikaba byababaje abafana be bo muri Ghana no haze yaho.
Umuryango wa Lumba ni wo wasohoye itangazo umenyesha abantu iby’urupfu rwe ku wa 26 Nyakanga 2025.
Mu kwibuka ubuzima bwe no kunamira iki cyamamare Lumba, umuryango we, ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe Inganda ndangamuco muri Ghana, watangaje imiterere y’iingengabihe y’umuhango wo gucana urumuri rwa buji guhera ku wa Gatandatu tariki ya 02 Kanama 2025.
Bizabera mu nyubako ya Independence Square mu mugi wa Accra wo muri Ghana guhera saa 6:00 z’umugoroba.
Ikindi ni uko uyu munsi, tariki ya 29 Nyakanga 2025, guhera saa Tatu za mu gitondo kugeza saa Kumi z'ijoro, harasomwa igitabo cy’ibigwi bya Lumba iwe mu rugo aho yari atuye, i Kinshasha Crescent.
Umwanditsi: Gilbert Ukwizagira
