Davido yavuze ko abona Nigeria n'abayobozi bayo  batabarwa n'uruganda rw'imyidagaduro

Davido yavuze ko abona Nigeria n'abayobozi bayo batabarwa n'uruganda rw'imyidagaduro

 Apr 30, 2025 - 15:42

Umuhanzi wo muri Nigeria Davido yagaragaje ko Nigeria ifite guverinoma mbi cyane, icyakora avuga ko uruganda rw'imyidagaduro rwakomeje kumurikira isura y'iki gihugu ku ruhando mpuzamahanga.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Ebro Darden wa Apple Music, Davido yaragize ati: "Nishimiye ko imyidagaduro yahinduye inkuru. Twebwe (Abanyanijeriya), ntabwo dufite abayobozi beza. Dufite guverinoma mbi. Ariko uruganda rw'umuziki n'imyidagaduro muri rusange, rwagize ingaruka niza ku isura y'igihugu cyacu mu mahanga.

Uruganda rw'imyidagaduro na rwo rukurura ba mukerarugendo mu gihugu. Ukuboza gushize, i Lagos hari Abanyamerika benshi kurusha Abanya-Nigeria. Icyo gihe naribazaga nti, bose barimo gukora iki hano?

Yakomeje agira ati: "Kera mu bihe byashize, twajyaga twishimira kujya muri Amerika ariko ubu, ni bo baza i Lagos. Ntabwo ari umuziki gusa, ahubwo ni umuco muri rusange. Niba ujya mu birori bya Paris Fashion Week, abagera kuri 80 ku ijana by'abanyamideli ugasanga ari Abanyafurika, ni ibintu bishimishije."

Davido abona ishusho ya Nigeria ku ruhando mpuzamahanga itabarwa n'uruga rw'imyidagaduro 

Davido yavuze ko Nigeria yamunzwe n'imiyoborere mibi