Davido aherutse gutangaza ko iyo taza kuba umuhanzi yari kuba umunyamakuru kandi mwiza, kuko n'ubwo ari umuhanzi ariko akunda cyane uwo mwuga
Mu kiganiro aherutse kugirana n'itangazamakuru yaragize ati:"Nkunda kwamamaza, nkunda ibiganiro. Abantu benshi ntibazi ko nize ibijyanye no gushaka amasoko aho kwiga gucunga ubucuruzi.
Nkunda kwishakira isoko, nkunda kuvuga. Mbaye mfite ikiganiro (podcast) cyanjye, navuga nk'iminsi itatu cyangwa ine.
Gusa numva ari igice kimwe mu bigize ubuhanzi. Abahanzi benshi bakomeye ntibakunda itangazamakuru ariko ndabikora kuko nshoboye kuvuga.
Ariko abantu bamwe ntibashaka kuvuga. Gusa njye iyo abantu duhuye, nkunda kugirana na bo ibiganiro, nkunda kumenya ibintu, nkunda amakuru. No mu rugo, mba ndimo gukora ubushakashatsi. Iyo ntaza gukora umuziki, rwose nari kuba umubanyamakuru."
Yakomeje agira ati:"Abantu benshi mu mwanya wanjye bakwicara bakareka ibintu byose bikikora. Abantu bambaza impamvu ngira abayoboke(followers) benshi, ni ukubera ko nkora.
Yasoje agira ati:"Nzi uburyo Beyonce azakora akiyuha icyuya kandi afite amafaranga angana kuriya.
Ibi yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana na 96.1 The Beat, Atlanta, ubwo yasobanuraga impamvu akunda kuvuga no kugaragara mu itangazamakuru kurusha bagenzi be benshi.
Davido yavuze ko yihebeye umwuga w'itangazamakuru
Davido yavuze ko akunda kuvuga, ndetse akunda kumenya amakuru
Davido yavuze ko gukora cyane ari byo bimugejeje aho ageze
