Mu kiganiro yagiranye na Billboard mbere y’uko asohora album ye ya kabiri yari itegerejwe cyane yise “Am I the Drama?” Cardi B yagize ati: “Narabyanze mu 2018 cyangwa 2019, ariko ndabishimira kuko numva igihe nikigera nzaba ndi ku rwego rwo hejuru kurushaho. Nibampa ayo mahirwe nzayabyaza umusaruro.”
Album ye ya mbere, “Invasion of Privacy”, yasohotse mu 2018. Nyuma y’imyaka 6 arara ijoro n’amanywa mu bikorwa bya muzika, Cardi B agiye gusohora album ye ya kabiri ku itariki ya 19 Nzeri 2025.
Kuva icyo gihe, byinshi byarahindutse mu buzima bwe. Yatandukanye n’umuraperi Offset, abyara abana batatu, asohora indirimbo yaciye ibintu ku isi yose WAP afatanyije na Megan Thee Stallion, ndetse atsinda imanza nyinshi zamuregwaga mu rukiko.
Vuba aha, yabaye ikiganiro kuri internet nyuma yo gusetsa abantu mu rubanza yaregwagamo gukubita umurinzi, ari nabwo yashyize ku isoko kopi zidasanzwe za album ye nshya yise “courtroom edition”.
Uretse ibyo, Cardi B yavuze ku buryo yabaye icyitegererezo mu myambarire, uko yakuze mu muziki kuva yasohora Invasion of Privacy, uburyo adatinya kugaragaza ibitekerezo bye bya politiki, ndetse n’ibyo abakunzi bakitega ku bitaramo bizajyana n’iyi album nshya.
Album Am I the Drama? Iri mu zikomeje gutegerezwa cyane ku isi, aho benshi biteze ko ishobora guca uduhigo nk’iya mbere yatumye Cardi B aba umwe mu bakobwa bubatse izina rikomeye muri rap ku isi.
Cardi B yemeje ko yigeze gutera umugongo amahirwe benshi bahora barwanira
Cardi B yanyuze muri byinshi harimo no gutandukana na Offset

