Cardi B yateye utwatsi amakuru y'uko atwite

Cardi B yateye utwatsi amakuru y'uko atwite

 Jan 29, 2025 - 20:05

Umuraperikazi, Cardi B yakuriye inzira ku murima abantu bari barimo guhwihwisa ko yaba atwite, nyuma yo kubona mafoto yashyize kuri Instagram yambaye imyambaro yari yarabwiye abafana be ko yambara mu bihe bye byo gutwita.

Cardi B yasobanuye neza ko adategereje umwana wa kane nyuma yo kwambara ijipo yazamuye iby ibihuha ku mbuga nkoranyambaga benshi bakeka ko yaba atwite undi mwana.

Ni nyuma y’uko yigeze kuvuga neza ko ijipo zo muri ubwo bwoko ari kimwe mu bintu akunda kwambara iyo atwite. Icyakora, ku mbuga nkoranyambaga abajijwe mu buryo butaziguye niba yaba atwite umwana wa kane, yasubije ati:“Ntabwo ari byo.”

Iyi myambarire Cardi B yongeye kugaragaramo ubudi yavuze ko ayikunda iyo atwite

Ni mu gihe kandi, Cardi B yari aherutse kurikoroza avuga ko uwahoze ari umugabo we, Offset, na nyina bamwibye, uyu muraperi wahize ari umugabo we akamuhatira gusinya impapuro za gatanya.

Nyuma y’ayo makimbirane n’abahoze ari umuryango we, Cardi yavuze ko ibisubizo bye bikomeye ari ugushaka uko yagabanya imihangayiko, kugira ngo akomeze imyiteguro yo kumurika album ye ya kabiri, iteganijwe muri uyu mwaka 2025.