Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Cardi B yagize ati:"Imyaka 7, Album 1 ariko ndacyavugwa kandi ndacyabazwa ibijyanye n'umuziki wanjye! Narahiriwe, kandi mfite Abafana b'ukuri. Bamwe bazaza abandi bagende, ariko Brim(izina ry’abafana be) baracyahari kandi bazakomeza kuhaba!"
Ni amagambo Cardi B yavuze asubiza ubutumwa butandukanye Kanye West yagiye ashyira kuri X asa n’ukora mu jisho uyu mugore.
Kanye West yanneze umuziki wa Cardi B
Kanye West yagize ati:“Cardi B azaba arihe mu myaka 10 uhereye ubu?”
Arongera ati:"Cardi B yafashe umwanya wa Nicki Minaj. Megan Stallion asimbura Cardi B. Doja Cat asimbura Meg Thee Stallion, hanyuma Doechii na we asimbura Doja Cat nyuma yuko Doja atangiye kwishora muri ubu buswa bw'Abanazi.”
Cardi B yasubije Kanye West amubwira ko afite abafana b'indahemukaa
Si ubwa mbere Kanye West na Cardi B bakozanyaho, kuko muri 2018 hari amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga uyu muraperi avuga ko Cardi B atazi kwiyandikira indirimbo, ndetse ko apfa kujya hariya akaririmba bujiji na we atazi ibyo arimo kuririmba.
Icyo gihe Cardi B yamusubirishije amagambo Kanye West ubwe yigeze kwivugira mu kiganiro n’itangazamakuru, avuga ko yizerera muri
