Cardi B yarwanye kuri Tyla wibasiwe ku mbuga nkoranyambaga

Cardi B yarwanye kuri Tyla wibasiwe ku mbuga nkoranyambaga

 Sep 18, 2024 - 14:14

Mu gihe umuhanzikazi wo mu gihugu cya Afurika y'Epfo, Tyla amaze iminsi yarakijweho umuriro nyuma yo gusaba Lil Nas X kumufasha igihembo yari yegukanye muri MTV Video Music Awards mu cyumweru gishize, Cardi B yasabye abafana guha amahoro uyu mukobwa.

Umuraperikazi Cardi B yarwanye kuri Tyla, wibasiwe n’abafana ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’ijoro ry’ibirori bya MTV Music Awards 2024.

Tyla yegukanye igihembo cya Best Afrobeats mu cyumweru gishize asaba umuhanzi Lil Nas X kumufasha iki gihembo kugira ngo ashobore kuvuga ijambo, gusa nyuma abafana bamwe batangiye kumwikoma bamushinja ubwibone no kwishyira hejuru.

Nyuma yo kubona ayo magambo yose, Cardi B yahise yerekeza kuri X Space, avugira Tyla asaba abantu kumuvaho kuko adashobora kwihanganira ibitutsi by’abafana ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati:”Muradasi irigoye  kuyihanganira. Uburyo mushobora gufata ifoto, gufata ibyabaye, mukabihindura uko mushaka, mukarimbura umuntu. Muranenga cyane ku buryo mutanamenya ko uyu mukobwa ari kumunnyuzura, kandi nimubitekerezaho mwitonze muzabona ntampamvu nimwe yo kubikora, ahubwo mubikora kuko mutamukunda ku bw’impamvu imwe cyangwa indi. Mwarengereye.”

Cardi B yasoje agira ati:“Ndumva muri gukabya kuri uyu mukobwa. Afite imyaka 22 gusa. Kandi muzi ukuntu bigoye kuba umuntu ukomoka mu kindi gihugu yagerageza kumenyera ubuzima muri Amerika.”